Rwanda: Icyizere ku igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari icyizere cy’uko uko iminsi igenda ishira, ikigero cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kizagenda kigabanuka ku buryo uyu mwaka wa 2023 uzarangira kiri kuri 7.6%, ndetse mu utaha wa 2024 bikazagera kuri 5%. Muri Nzeri nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023. Ni izamuka rya 0,9% ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje [Nyakanga] kuko byari byiyongereyeho 11,9%. Hari hashize amezi hari agahenge ndetse n’imibare igaragaza ko ibiciro biri kugabanuka. Urugero nko muri Mutarama, byari byazamutse ku kigero…

SOMA INKURU