Afurika y’Epfo: Inkongi y’umuriro yivuganye abasaga 70

Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko abantu nibura 73 bapfuye nyuma yuko inkongi y’umuriro yadutse mu nyubako y’amacumbi mu mujyi wa Johannesburg. Abandi bantu barenga 50 bakomeretse. Abategetsi b’i Johannesburg bavuga ko bitaramenyekana icyateje iyo nkongi yibasiye iyo nyubako y’amagorofa atanu rwagati muri uwo mujyi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bw’umujyi wa Johannesburg bwemeje ko ari bwo nyir’iyo nyubako yahiye ariko buvuga ko ibico by’abagizi ba nabi byari byarayigaruriye. Umuvugizi w’inzego z’ubutabazi bwihuse, Robert Mulaudzi, yabwiye BBC ko abazimya umuriro bashoboye gukuramo bamwe mu baba muri iyo nyubako. Yavuze ko…

SOMA INKURU

Uwahiritse Perezida Ali Bongo kubutegetsi afite amateka atoroshye

Uwahiritse ku butegetsi  Ali Bongo wari umaze iminota mike abyina istinzi nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora yo kuyobora Gabon nyuma yo guhindura itegeko nshinga ni umusirikare mukuru akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo azwi ku izina rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.  Gen Bruce Clotaire Oligui Ngwema afite imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade…

SOMA INKURU