Hafashwe icyemezo ku rubanza rwa Basabose


Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwemeje ko Pierre Basabose ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza kuburanishwa, nubwo afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rumwe n’urwa Kabuga Félicien.

 

Pierre Basabose ni Umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda n’umucuruzi utaramenyekanye cyane ku rwego n’urwa Kabuga Félicien uherutse guhagarikirwa urubanza bikozwe n’urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kubera impamvu z’uburwayi butuma atabasha kwibuka.

Basabose w’imyaka 76 na we afite ibibazo by’uburwayi nk’ubwo ariko ubutabera bw’u Bubiligi bwanzuye ko urubanza rwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho ruzakomeza mu Ukwakira uyu mwaka.

Basabose yafashwe mu 2020, ashinjwa ko ari umwe mu bari bagize “Akazu”, agatsiko k’abantu bari aba hafi ba Perezida Habyarimana, bashinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangiye iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside cyo kimwe n’urwa bagenzi be bafatiwe umunsi umwe, Twahirwa Seraphin na Ndangali. Bashinjwa ko bagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe mu Mujyi wa Kigali i Gikondo na Kacyiru.

Muri Mata 2021, Ubutabera bw’u Bubiligi bwafashe umwanzuro wo kuba burekuye Pierre Basabose. Muri Kamena uyu mwaka hazamutse inzitizi ku buzima bwe nyuma ya raporo y’isuzuma yasabwe n’umucamanza ushinzwe gukurikirana dosiye ye. Yakozwe n’abaganga babiri b’inzobere ku buzima bwo mu mutwe n’indwara zo mu bwonko.

Iyo raporo yagaragaje ko Basabose afite ibibazo bikomeye by’uburwayi bwo mu mutwe, ko atabasha kwibuka, adafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro, akagira ibibazo by’imyitwarire no gutega amatwi ibyo abwirwa. Ibyo bibazo ngo bituma Basabose atabasha kugenzura ibikorwa bye.

Umushinjacyaha wa leta ukurikirana iyi dosiye, Kathleen Grosjean mu 2022 yibajije uko azagezwa imbere y’urukiko mu mezi abiri urubanza ruzamara ariko asaba urukiko gutegeka ko afungwa.

Inkuru ya Justiceinfo ivuga ko Urukiko rutashyize mu bikorwa icyo cyifuzo ahubwo ku wa 19 Nzeri 2022 rwamwohereje mu Rukiko rwa Rubanda.

Nyuma y’amezi icyenda mu ibazwa ry’ibanze, umwavoka we, Me Jean Flamme yongeye kuzamura ikibazo cy’ubuzima bw’uwo yunganira.

Ku wa 12 Kamena 2023, imbere y’Urukiko rwa Rubanda, yasabye ko urubanza rwahagarikwa kubera imiterere y’ubuzima bwe ariko ku wa 21 Kamena, Perezida w’Urukiko afata icyemezo cy’uko urubanza ruzakomeza hatitawe ku bibazo byo mu mutwe Basabose afite.

Mu cyemezo cye agira ati “Ibibazo bya Basabose byo kutibuka birebana n’ibikorwa bya vuba aha; ibijyanye n’ibyabaye kera harimo n’ibyo ashinjwa bigaragara ko ubushobozi bwo kubyibuka butigeze buhungabana ku buryo byamubuza kuburanishwa.”

“Ibazwa mu Rukiko rwa Rubanda rifite imiterere izafasha Basabose kwibuka ibyabaye, kumva ibyo aregwa no kwisobanura.”

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.