Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “hasheshwe Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’aka karere bwateshutse ku nshingano zabwo”. Prosper Mulindwa yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere.
Amakuru yemeza ko ibibazo byari mu Kkrere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere. Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze.
Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabazaga Guverineri impamvu hari sosiyete yemerewe n’akarere gucukura kariyeri, ikanahabwa uruhushya n’urwego rushinzwe ubucukuzi (RMB), ariko Guverineri akabyitambika.
Igira iti “ Wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’Inama Njyanama ukagaragaza ko [iyo sosiyete] idakwiriye kuruhabwa. Nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka”.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko aka karere kamaze igihe gafite imicungire mibi, ati “Imicungire y’akarere irimo ibibazo. Komite nyobozi ntabwo bumvikanaga n’abakozi ubwabo ntibumvikana. Ikindi hari ikibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa mu micanga, bakabitanga mu buryo butemewe n’amategeko.”
Undi yagize ati “Hafatwaga imyanzuro Guverineri akayitesha agaciro. Hari byinshi bikorwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.”
Prosper Mulindwa wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro akaba yari asanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’igenzurabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Ni inshingano yatangiye muri Nyakanga 2021 nyuma y’uko yari amaze imyaka 10 n’amezi atandatu ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric