Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yeguye mu gihe yarakenewe

Birtukan Mideksan wari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Ethiopia, byamenyekanye ko amaze iminsi yareguye kuri izi nshingano, yavuyeho hagitegerejwe ibizava mu matora akomeye aherutse kuba. Madame Mideksan wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi, yari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva muri 2018, umwanya yagiyeho nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi azira kutavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuri uyu wa Mbere, hagagaragaye ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe, ahita yandika ku rubuga rwe rwa Facebook ko yeguye ku itariki 12 z’uku kwezi kwa Kamena, akaba yarabikoze ku mpamvu z’uburwayi. Asezeye kuri uyu mwanya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itaratangaza…

SOMA INKURU

Urunturuntu mu gisirikare cya Putin, ibikomerezwa byatangiye gufungwa

Umugaba wungirije w’Ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, Gen Sergey Surovikin, bakunda kwita  “General Armageddon” kubera uburyo ari umuntu ukaze kandi ugira igitsure akaba yararwanye mu ntambara z’u Burusiya mu bice bitandukanye nka Chechnya na Syria ndetse yashimwe inshuro nyinshi na Perezida Putin, biravugwa ko yatawe muri yombi.  Bivugwa ko yari iki gikomerezwa mu ngabo za perezida Putin yari afite amakuru ku mugambi wa Yevgeny Prigozhin wo guhungabanya ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya ndetse ngo birashoboka ko yaba yaragerageje kubimufashamo. Aho afungiwe ntabwo hazwi kugeza ubu. Ku rundi ruhande,…

SOMA INKURU

Akarere ka Rutsiro kahawe umuyobozi mushya, haravugwa byinshi ku iseswa rya Njyanama

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko “hasheshwe Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’aka karere bwateshutse ku nshingano zabwo”. Prosper Mulindwa yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere. Amakuru yemeza ko ibibazo byari mu Kkrere ka Rutsiro bishingiye ku kudakorana hagati ya Komite Nyobozi y’akarere. Mu minsi ishize, aka karere kavuzwe mu bucukuzi budahwitse bwa kariyeri bwagejeje n’aho ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikira Guverineri w’Intara amusaba ibisobanuro, amuha iminsi irindwi yo kuba yabitanze. Muri…

SOMA INKURU

Ingaruka za covid-19 zaba zarageze muri serivise zo kubaga?

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda, batewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikurikirana imirimo yose y’ishyirwa mu bikorwa ryabwo, kuri uyu wa 28 Kamena 2023, bwamuritswe bukaba bwarakorewe mu bitaro 22 bya leta n’ibyigenga, bugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 kitagabanyije cyane itangwa rya serivisi zo kubaga abarwayi kuko abakiriwe mu mwaka wa mbere wacyo bajya kungana n’abakiriwe mu 2021. Ubu bushakashatsi kandi bwagizwemo uruhare n’izindi nzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda…

SOMA INKURU