Imigabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya wa FERWAFA


Kuwa Mbere, tariki ya 26 Kamena 2023, ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Munyantwali Alphonse uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA na Habyarimana Matiku Marcel wayoboye inzibacyuho y’iminsi 39, uzanakomeza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, bemeje ko bashyize imbere guha isura nziza iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda.

Mu ihererekanyabusha ryabaye nyuma yo gutangira inshingano ze, yasabye ubufasha abo bazafatanya mu rwego rwo guha FERWAFA indi sura itandukanye n’imenyerewe.

Ati “Akazi mwashoboye muri bane ntabwo katunanira tungana gutya. Dufite inshingano ziremereye. Abanyamuryango, abanyarwanda n’abafatanyabikorwa badutegerejeho byinshi. Ibyo dukora byose ni uko isura y’iyi nzu ya FERWAFA igomba kwishyurwa.”

“Ibyo byose bizagerwaho igihe twagize Ikipe y’Igihugu ikomeye, amakipe asanzwe akomeye ndetse n’iterambere rikomeye. Igenamigambi ryacu rero rigomba kugirwa rigufi kugira ngo isura nziza iboneke hakiri kare.”

Yongeyeho ko ibyo bakora byose bigomba gutuma ugana serivisi zibera mu nyubako ya FERWAFA yishima. Ati “Sinzi impamvu buri wesa uza hano avuga iyi nzu, ariko buriya ndibaza baba bavuga abayirimo. Nimureke dukorere hamwe natwe tunezezwe ko abo dukorerera bibanyura.”

Nyuma y’ihererekanyabubasha, abayobozi basuye ibikorwaremezo bitandukanye bya FERWAFA, harimo inzu igiye kuvugururwa ikazafasha mu iterambere n’amahugurwa, izwi nka ISONGA, ibiro by’abakozi ndetse na hoteli nshya yubatswe iri hafi gutahwa ku mugaragaro.

Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi mu nzubacyuho yayobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Munyankaka Ancille.

Komite Nyobozi ikuriwe na Munyantwali, izayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023. Abatowe bashobora kwiyamamariza izindi manda ebyiri.

Tariki ya 24 Kamena 2023, mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Lemigo Hoteli, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ibiri iri imbere. Munyantwali Alphonse wari umaze iminsi 58 ari Chairman wa Police FC, yiyamamaje wenyine ku mwanya wo kuba Perezida wa FERWAFA, anawutorerwaho kuyiyobora mu myaka ibiri iri imbere.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.