Abaturage icyenda bo mu murenge wa Murundi, uherereye mu karere ka Kayonza bariwe n’inzuki babiri muri bo bahita bapfa, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi. Ibi byabaye saa tanu zo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yatangaje ko aba baturage bariwe n’inzuki bari guhinga hafi y’imitiba myinshi.
Ubwo ngo bari bahugiye mu guhinga umwana w’uyu mugabo yahanyuze afata amabuye atera muri ya mitiba inzuki zihita zitangira gusara ziva mu mitiba ari nyinshi zitangira kugenda zibarya abandi zikabahuriraho ari nyinshi cyane.
Ati “Ba bantu bahingaga rero bari bari kumwe n’abana babo bato bajyanye mu murima, bose zabariye maze ako kanya umwana w’imyaka itatu ndetse n’umukecuru w’imyaka 57 bahita bitaba Imana mu gihe abandi barindwi twabajyanye kwa muganga, umwe ahita akomezanywa mu bitaro bya Gahini kuko yari ameze nabi.”
Gitifu Bushayija yavuze ko bahise bakorana inama n’abaturage bihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse ngo banasaba abaturage kwigisha abana babo bakareka gukubaganya n’ibitari ngombwa. Yavuze ko kandi basabye abantu bafite imitiba hafi y’ingo z’abaturage cyangwa hafi y’imirima kuyimura bakayijyana kure aho inzuki zidashobora guteza ibibazo abaturage.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange