Kwibumbira mu matsinda byabafashije ishyirwa mu bikorwa rya gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi”


Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke hagamijwe gukumira igwingira mu bana no kurwanya imirire mibi, abatuye muri Kamonyi bakaba bemeza ko kwibumbira mu matsinda bagamije kurwanya igwingira mu bana byabafashije mu gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga.

Bamwe mu baturage mu karere ka Kamonyi, bo mu murenge wa Runda, bibumbiye mu matsinda atandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bakora igikoni cy’umudugudu bemeza ko bigiyemo byinshi bijyanye no guteka no gutegura indyo yuzuye, ndetse byanabafashije kumenya akamaro ko gugaburira umwana byibuze igi rimwe ku munsi.

Solange Uwihirwe , n’umubyeyi ufite abana batatu, yatangaje ko aba mu itsinda ry’abagore ba Ruyenzi bafite igikoni cy’umudugudu buri munsi bahura n’abajyanama b’ubuzima bakabigisha uko bategura Indyo yuzuye cyane abana bato mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi n’igwingira, yagize ati:”‘Guhurira hamwe nk’itsinda byaradufashije cyane , hari byinshi twize tutari dufitiye ubumenyi byanatumaga abana bacu bakura nabi, ubu twarasobanukuwe ko buri munsi umwana ku ifunguro rye hagomba kujyaho igi rimwe, kandi ko ari nagombwa buri munsi kuko ryuzuye intungamubiri zose aba akeneye”.

Dative Kantarama , umukozi ushinzwe imirire ku kigo nderabuzima cya Gihara, yatangaje ko habarurwa abana 74 mu murenge wose bagaragayeho imirire mibi , ariko bifashishije amatsinda hakozwe igikoni cy’umudugudu cyafashije ubuyobozi gukurikirana aba bana, ati:”Twabaruye abana 74 bafite ikibazo cy’imirire , ubu twaremyemo Amatsinda aho buri Tsinda rifite igikoni cy’umudugudu, tubigisha uko bategura Indyo yuzuye kubera tuba turi no kugaburira abana bose yavuye mu mirire mibi turi ku rugamba rundi kugirango batazasubira inyuma”.

Kantarama yakomeje atangaza ko igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Akomeza ashimangira ko kudakura neza k’umwana cyagwa kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.

Ubushakashatsi  ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS bwa 2019/2020 mu Rwanda, bwagaragaje  ikibazo cy’imirire mibi n’igwigira riri kuri 33% bivuye kuri 38% muri 2015. Intara y’Amajyaruguru ifite 41% by’abana bagwingiye, Iburengerazuba bakagira 40% by’abo bana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, Amajyepfo bafite 33% na ho Umujyi wa Kigali wo ufite 21% by’abo bana.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.