Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2023, mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, ikamyo yakoze impanuka ihitana umunyamaguru wari mu nkengero z’umuhanda. Ababonye uko iyo mpanuka yagenze batangaje ko yaturutse ku ibura rya feri.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye.
Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka. Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange