Idosiye y’uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi ushinjwa gukorana n’u Rwanda igeze he?


Urukiko rw’ubujurire i Kinshasa rwimuye urubanza ruregwamo Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi, nyuma yo gushakisha dosiye ye mu bwanditsi bw’urukiko ikabura.

Biselele yatawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ashinjwa kubangamira ituze ry’igihugu no gukorana n’u Rwanda, nyuma y’ikiganiro yatanze mu itangazamakuru avuga ku mubano wa Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bw’u Rwanda mbere yo gushwana.

Biselele yavuze ko Tshisekedi yashakaga ko u Rwanda rumufasha kubona abashoramari mpuzamahanga, bagateza imbere igihugu cye narwo rukabyungukiramo.

Byari byitezwe ko kuri uyu wa kabiri humvwa abanyamategeko ba Biselele ku bujurire batanze bagaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko rwisumbuye wo gukomeza gufunga umukiliya wabo, aho bavuga ko abacamanza baruciye bari bafite inenge.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko byari byitezwe ko urikiko rw’ubujurire rufata umwanzuro wo gushyira urwo rubanza mu maboko y’urundi rukiko cyangwa se rukemeza ko ibyakozwe mbere byari byubahirije amategeko.

Ntabwo byakunze kuko dosiye ikubiyemo ikirego yashyikirijwe urwo rukiko rw’ubujurire yaburiwe irengero, ikaba igishakishwa ari nayo mpamvu urubanza rwimuriwe ikindi gihe.

Amagambo Biselele yavuze kuri Tshisekedi ko yasabye ubufasha mu Rwanda bwo guhuzwa n’abashoramari, bivugwa ko atashimishije ubutegetsi bwa Kinshasa kuko ngo byagaragaye nk’aho Tshisekedi adashoboye imbere y’u Rwanda mu gihe hashize igihe arushinja gukorana n’umutwe wa M23.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.