Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23.
Izi ngabo zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF.
Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na RDC, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma.
Amafoto yagiye hanze, agaragaza abarwanyi ba M23 bajya kwakira izi ngabo ndetse banamaze kuzakira, bahagararanye baseka.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye “kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike”.
Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z’igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y’izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.
Mu itangazo, Museveni yagize ati “Hagati aho, ibiganiro by’amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike”.
Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, nicyo gihe ntarengwa M23 yari yahawe kugira ngo ibe yavuye mu birindiro byayo byose yafashe ariko ntabyakozwe ahubwo intambara irakomeje.
UBWANDITSI: umuringanews.com