Bugesera: Covid-19 yabasigiye isomo ribafasha guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose


Ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere ka Bugesera bwatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyabasigiye isomo rikomeye ryo guhangana na covid-19 ndetse n’ibindi byorezo, byatumye hashingwa ibitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital).

Ibi byagaragajwe kuri uyu mbere tariki 27 Werurwe 2023, ubwo abanyamakuru barwanya SIDA n’ibindi byorezo bibumbiye muri ABASIRWA, batangiraga amahugurwa y’iminsi 5 agamije kurwanya ibihuha n’amakuru atariyo kuri Covid-19 basuraga ibi bitaro by’akarere ka Bugesera, biherereye mu mujyi wa Nyamata.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Bugesera, Dr William Rutagengwa yagize ati “Ibi bitaro byimukanwa (Mobile Field Hospital) byatangiye gukora kuri 15 Gashyantare 2022, ubwo covid-19 yari imaze gucogora, bikaba bimaze kwakira abarwayi 7 kuva byatangira gukora. Iki ni igikorwa gikomeye kigaragaza ubushake bwa politike nziza y’ubuvuzi bugamije kurengera ubuzima bw’abantu bushyigikiwe n’inzego za leta, bikaba ari ibitaro rukumbi muri aka karere, ku mugabane w’Afurika bikaba ari ibya kabiri”.

Dr Rutagengwa William aganira n’abanyamakuru bagize ABASIRWA

Dr William Rutagengwa yakomeje atangaza ko ibitaro ayoboye byiteguye guhangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose cyagera mu Rwanda. Yatanze urugero ko yaba Ebola, Maliburu, ibyorezo bica ibintu mu bihugu by’abaturanyi ko biteguye guhangana nabyo.

Ibi bitaro byimukanwa bigizwe n’ ibyumba by’ubuvuzi byujuje ibyangombwa byose mu guhangana n’ ibyorezo birimo ibyuma byongera umwuka ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutanga izindi serivise zishobora gutanga ubuvuzi bw’ibanze nko kubyaza abagore bashobora kuba bafite icyorezo runaka.

Ibi bitaro byimukanwa bigizwe n’ibitanda 92, ariko ubugenzuzi bwakozwe n’inzobere mu buvuzi bwerekanye ko bifite ubushobozi bwo kwakira nk’abarwayi 32 icyarimwe bafite ibyorezo kuko buri murwayi aba agomba gukurikiranwa n’abaganga 10 b’inzobere mu kuvura indwara zinyuranye.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.