Ikibazo cy’amazi gishobora guteza amakuba ku isi -ONU


Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko hari gututumba amakuba ku isi y’ubucye bw’amazi kandi ko “igihe icyo ari cyo cyose hashobora kubaho ibyago” by’ubucye bw’amazi butewe no kuyakoresha mu buryo burenze urugero no kubera imihindagurikire y’ikirere.

Iyi raporo ivuga ko isi “irimo kugenda buhumyi mu nzira iteje ibyago” yo “kuyakoresha bunyamaswa birengeje urugero n’iterambere rirenze urugero”.

Iyi raporo yatangajwe ku wa kabiri, mbere yuko haba inama ya mbere ikomeye ya ONU yiga ku mazi ibayeho kuva mu mwaka wa 1977.

Intumwa zibarirwa mu bihumbi ziritabira iyi nama y’iminsi itatu i New York, itangira kuri uyu wa gatatu, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurizikana ku mazi ku isi.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres avuga ko amazi, “ishingiro ry’ubuzima”, arimo gukamywa n'”ikoreshwa ryayo mu buryo butaramba, ihumanya ry’ikirere ndetse n’ubushyuhe bw’isi butagenzurwa”.

Iyi raporo, yatangajwe n’ishami rya ONU ryita ku mazi (UN Water) hamwe n’ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), iburira ko “ubucye [bw’amazi] burimo guhinduka ikiza” kubera kuyakoresha birenze urugero no kubera ihumanya ry’ikirere, mu gihe ubushyuhe bw’isi buzongera ikibazo cy’ubucye bw’amazi aboneka mu gihe runaka, yo mu duce turimo amazi menshi n’ayo mu duce dusanzwe dufite ubukene bwayo.

Richard Connor, ukuriye itsinda ry’abakoze iyi raporo, yavuze ko hafi 10% by’abatuye isi “ubu baba mu turere dufite ikibazo gikomeye cy’amazi adahagije”.

Yabwiye BBC ati “Muri raporo yacu, tuvuga ko abantu bagera kuri miliyari 3.5 babaho mu buryo bwo kubura amazi ahagije nibura mu kwezi kumwe mu mwaka”.

Raporo yo mu gihe cya vuba cyane gishize ya ONU ku mihindagurikire y’ikirere, yatangajwe ku wa mbere n’itsinda ry’inzobere zo mu kigo IPCC (Intergovernmental Panel on Climate Change), irimo ko “hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ubu bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’amazi nibura mu gice cy’umwaka”.

Connor yabwiye abanyamakuru ko “urujijo rurimo kwiyongera” ku bijyanye no kubona amazi ku isi.

Yagize ati “Niba tutagicyemuye [ikibazo cy’ubucye bw’amazi], rwose hazabaho amakuba yo ku rwego rw’isi”.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU Usha Rao Monari, watumije iyi nama ya ONU yiga ku mazi, yabwiye BBC ko umutungo kamere bizacyenerwa ko ucungwa neza kurushaho mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Habaho amazi ahagije ku isi turamutse tuyakoresheje neza kurusha uko twayakoresheje mu myaka za mirongo ya vuba aha ishize.

“Ntekereza ko bizasaba ko tubona uburyo bushya bwo kuyacunga, uburyo bushya bwo kuyashoramo amafaranga, uburyo bushya bwo gukoresha amazi no kuyakoresha nanone [ku yinshi nshuro], kurusha uko byagenze mu kindi gihe cyabayeho.

“Ntekereza ko ikoranabuhanga no guhanga udushya bizagira uruhare runini cyane mu kureba uburyo bwo gucunga urwego rw’amazi no gukoresha amazi”.

Iyi nama ku mazi, iyobowe na ONU hamwe na leta za Tajikistan n’Ubuholandi, iritabirwa n’abantu bagera ku 6,500, barimo abaminisitiri 100 hamwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 10.

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.