Abategetsi ba RDC bashobora kuzisanga muri ICC -Senateri Uwizeyimana Evode


“Ku bitureba nka Guverinoma rero, ntidushaka ko abantu bazongera kuvuga ko dukorana n’indi mitwe. Ntabwo ari imitwe yitwaje intwaro mu gihe abantu barwanira igihugu cyabo kuko abo bantu ni abantu bakunda igihugu cyabo.”

Ayo ni amagambo ya Minisitiri ushinzwe amashuri Makuru na za Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo, ubwo ku wa 6 Werurwe 2023, yeruraga ko Guverinoma y’igihugu cye, igiye gukorana n’imitwe yitwaje Intwaro mu kurwanya M23.

Ni ukuvuga ko imitwe ivugwa ko igiye gukorana n’Ingabo za Leta (FARDC) irimo Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’indi itandukanye.

Umunyamategeko akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode yasobanuye ko ibyakozwe na leta ya RDC bidatunguranye kubera ko ari umurongo igihugu gisanzwe cyarafashe.

Bijya gutangira M23 yafashe Teritwari ya Bunagana, icyo gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ahamagarira urubyiruko n’abandi baturage bose kujya mu gisirikare kugira ngo barwanye uwo bitaga umwanzi.

Umunyamategeko Mukama Olivier avuga ko icyo gihe ari bwo hatangiye imikoranire n’iyi mitwe yitwaje intwaro, gusa ngo ntabwo bwari ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu.

Ati “Biriya byo gufata imitwe za Mai Mai na za FDLR bakayishyira mu ngabo z’igihugu ntabwo ari ibintu bitangiye ubu ngubu, ni ibintu na Laurant Kabila yigeze kubikora.”

Uyu munyamategeko avuga ko mu Itegeko Nshinga rya RDC harimo ingingo ivuga ko iyo igihugu cyatewe n’amahanga, buri Munye-Congo ahamagarirwa guhaguruka akarwanira igihugu cye.

Abategetsi ba RDC bashobora kuzisanga muri ICC

Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi yabanje kugaragara yamagana ibyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse na nyuma yagiye abihakana ko akorana na yo nubwo Human Rights Watch yagiye ishyira hanze raporo zivuguruza uyu mugabo.

Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko RDC itagakwiye kuba yifatanya n’imitwe y’iterabwoba kuko bibujijwe n’amategeko mpuzamahanga nk’uko ateganywa n’amasezerano y’i Genève n’imigereka yayo.

Perezida Tshisekedi ashobora kuzagezwa muri ICC

Avuga ko Guverinoma ya RDC yamaze kwishyira mu mutego kuko itigeze igaragaza ko ifite ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba yinjiye ku butaka bwayo cyangwa ngo itabaze amahanga.

Ati “Iriya mitwe rero ikorera muri Congo, keretse Congo ivuze iti […] twari kugira impungenge iyo tuba tuvuga tuti ‘ Congo yaratabaje, ifite abantu baje binjira ku butaka bwayo, bahagize indiri, irabarusha imbaraga.’”

“Kuko Leta ifite inshingano zo gufata abantu bakorera ibyaha ku butaka bwayo, ikababuranisha […] leta rero iramutse ivuze iti hari abantu bari ku butaka bwacu ariko baturusha imbaraga, yatabaza.”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibiri gukorwa na Leta ya Tshisekedi ari uguhonyora ayo mategeko yashyizeho umukono bityo bishobora kuzarangira bagejejwe muri ICC.

ICC ni Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rufite inshingano zo gukora iperereza, kuburanisha abantu bakekwaho uruhare mu byaba bikomeye by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu, Jenoside n’ibindi.

Amasezerano ya Roma ashyiraho ICC ateganya ko ikora iperereza ku byaha byakorewe mu bihugu byayasinye ndetse bikaba byarabereye kuri ubwo butaka.

Senateri Uwizeyimana ati “Ubwo rero ni ukuvuga ko Guverinoma ya Congo imaze kwemera inshingano zayo ko ibikorwa byose byakozwe n’ibizakorwa n’iriya mitwe byose bijya ku gahanga kayo, ni cyo bivuze. Rero bariya bantu bashobora kuzisanga muri ICC, ntabwo ndagura ariko bashobora kuzisanga muri ICC kuko ntabwo nzi ko ibintu Tshisekedi ari gukora azi ibyo ari byo.”

Mu mboni za Senateri Uwizeyimana, Leta ya Congo izaryozwa ibyaha bitatu bikomeye birimo icya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Tshisekedi ameze nk’uri kunywera itabi kuri sitasiyo

Senateri Uwizeyimana yavuze ko iyo arebye amakosa Perezida Tshisekedi arimo gukora hari igihe ajya ashaka kuyashakira mu hahise he, ibikorwa yakoze ndetse n’ubushobozi afite bwagakwiye kuba bwaramugejeje ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu bijyanye na politiki, Perezida Tshisekedi yasimbuye Se wari warashinze Ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila muri Congo rya UDPS [Union Pour la Democratie et le Pregres Social].

Senateri Uwizeyimana ati “Nashatse CV ye, mbaza abantu amateka ye, kuko hari igihe ureba ibintu umuntu arimo gukora noneho ukibaza ku hahise he. Ariko gutegeka igihugu ni inshingano ziremereye, ntabwo ari inshingano wavumbuka mu gitondo ngo uhite uba perezida.”

Yakomeje agira ati “Mu ishyaka [UDPS] yaribayemo ariko akazi yakoraga, yatwaraga tagisi. Niko kazi bambwiye, nagerageje kubaza abantu b’i Bruxelles, za Mont Périer, ahantu hose yaba yarabaye, muri CV ye nta kindi nabonye, CV ye irimo kuba Perezida.”

Uyu munyamategeko avuga ko ibintu Perezida Tshisekedi arimo gukora bizashyira igihugu aharindimuka kuko bigiye gutuma iriya mitwe yiyubaka ku buryo bukomeye.

Ati “Kariya kajagari rero, impamvu noneho we arasa n’umuntu uri kunywera itabi kuri sitasiyo kubera ko biriya bintu ari gukora bishobora kuzamuviramo ibibazo bikomeye.”

“Kuko bariya bajura bose impamvu batazemera ko intambara irangira, kariya kajagari niko bungukiramo kuko iyo bafite akarere bagenzura, barasoresha, bacukura amabuye noneho igihugu kigize umutekano […] ba bantu byabashyira mu bukene.”

Senateri Uwizeyimana avuga ko akaduruvayo Perezida Tshisekedi arimo gushyira mu gihugu cye bizagorana kugira ngo kabashe guhagarikwa.

 

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.