Imbogamizi mu kwirinda virusi itera SIDA zikomereye urubyiruko rwa Nyakarambi

Mu gasantire ka Nyakarambi gaherereye mu karere ka Kirehe havugwa uburaya bukabije, kugeza ku bana b’imyaka 14 bavugwaho kwishora mu busambanyi. Igitangaje muri iyi santire ni uko aho usanze abakobwa 10 muri bo 5 baba bafite agapira ko kuboneza urubyaro mu kaboko ndetse bakaba bumva ko ari ubwirinzi bubarinda inda na virusi itera SIDA kuko iby’agakingirizo batabikozwa. Ku rundi ruhande abasore baho bagatangaza ko bafite imbogamizi mu kubona udukingirizo. Akarere ka Kirehe, kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gafite isantire ya Nyakarambi ihuriramo abanyamahanga banyuranye by’umwihariko abashoferi b’ibikamyo bituruka muri Tanzaniya,…

SOMA INKURU