Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare nibwo Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza bweruye butangaza ko bwemeye umubano w’abaryamana bahuje ibitsina, banahabwa ikaze mu rusengero, nubwo batemerewe gusezeranywa imbere y’Imana, Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryavuze ko kugeza ubu abaryamana bahuje ibitsina bashobora gusengerwa n’abapadiri n’abandi batorewe umurimo wa Aritali muri iri torero ndetse bakabaha n’umugisha.
Iby’iyi nkuru bikimara kumenyekana, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryahise risohora itangazo rivuga ko ryitandukanyije n’iki cyemezo cya bagenzi babo bo mu Bwongereza.
Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Musenyeri w’Itorero ry’Abangilkani mu Rwanda, Laurent Mbanda wari umutumirwa yavuze ko bajya gufata icyemezo cyo kwitandukanya na bagenzi babo bo mu Bwongereza, bashingiye ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga, aho kwita cyane ku mategeko y’Igihugu.
Ati “Nizera ko Abanyarwanda ari abantu bafite ukwemera kandi ko bizera Imana nubwo bayisenga mu buryo butandukanye ariko barayizera. Ntabwo rero twagiye kureba mu mategeko nk’uko ubivuze ariko twagiye kureba icyo ijambo ry’Imana rivuga kandi rivuga ko Imana yaremye abantu babiri cyangwa se b’ibitsina bibiri. Irema umugabo irema n’umugore kandi iyo bavuga ibyo gushyingira abahuje ibitsina ntabwo tubibona mu ijambo ry’Imana kuko rivuga ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore kugira ngo babyare kandi bororoke.”
Yakomeje avuga ko kwitandukanya n’Itorero Angilikani mu Bwongereza kuri iki cyemezo bitavuze ko banga abatinganyi.
Ati “Ibyo twigisha biva mu myemerere bikava mu ijambo ry’Imana natwe tukabigeza ku bakirisitu ni aho rero dushingira, unyuranyije n’inyigisho z’ijambo ry’imana niyo mpamvu tumwamaganira kure ariko tutavuga ngo turamwanze, tutavuga ngo nacibwe ahubwo tuvugaga ngo uwo muntu icyamutuzanira, akaza mu itorero akaza mu rusengero twagira Imana akakira agakiza.”
Musenyeri Mbanda yavuze ko nubwo Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rikomoka mu Bwongereza ryigenga kandi bitavuze ko rigomba gukurikira abayobye.
Ati “Yego niho rikomoka ariko icyo tureba ni ijambo ry’Imana n’icyo ryigisha. Niba batannye ntabwo ari ukuvuga ko natwe tuzatanana nabo, niba bayobye si ukuvuga ko tuzayobana nabo. Mu mateka y’insengero tuzi ko hagiye habaho inyigisho z’ubuyobe kuva mu myaka yo muri 300. Icyo gihe rero hagiye haboneka abantu bafite ijambo ry’Imana bahagararira ukuri nk’uko Ijambo ry’Imana ribitwigisha.”
“Rero kuba itorero ryacu ryaravutse ku Bongereza ntabwo ari ukuvuga ko tugomba kugendera mu byo bajyamo kuko ntabwo badutegeka, nta Papa tugira, Arikiyepiskopi wa Canterbury ni umwe mu bangana, nanjye ejo bundi nshobora kuba umwe mu bangana.”
Ubwo icyemezo cyo kwemera umubano w’abaryamana bahuje ibitsina cyafatwaga, Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Canterbury ibarwa nk’Icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Musenyeri Justin Welby, yavuze ko ibyo byemezo byo gusabira umugisha abaryamana bahuje ibitsina bigamije guharanira inyungu rusange.
Ati “Ndizera ko ibyo twemeranyijeho byakirwa neza. Ndizera kandi ko ibi bishobora kugena uburyo Itorero Angilikani rikomeza kubaho. Munyemerere mvuge ko abakirisitu bose ndetse by’umwihariko abo mu muryango wa LGBTQ mwese mwisanga ndetse muri ab’agaciro ku Mukiza wacu Yesu.”
Musenyeri Mbanda yavuze ko iyo arebye aya magambo yatangajwe na mugenzi we, asanga yaratandukiriye umurongo w’itorero.
Ati “Kimwe mu bintu yasezeranye aba Arikiyepiskopi habamo ibintu bine, icya mbere ni ukurinda itorero, icya kabiri ni ukurinda ubumwe bw’abakirisitu, icya gatatu ni ukuri , inyigisho z’itorero zishingiye ku ijambo ry’Imana, iyo ibyo abitannyemo aba yikuyemo.”
Musenyeri Mbanda yavuze ko hashize imyaka myinshi ry’Abangilikani mu Rwanda ryariyomoye ku ry’u Bwongereza ku buryo nta mikoranire yihariye bafitanye.
Ati “Twiyomoyeho kera kuva mu 1997, nta bumwe nta n’imikoranire twari dufitanye kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi. Icyakora twararwaje, tugira inama tugerageza kugira ngo duhurire ku ijambo ry’Imana ndetse tugera n’aho twemeranya ko abakwiriye gushyingiranwa bakwiriye gukurikiza ijambo ry’Imana rivuga ko umugabo n’umugore aribo bashyingiranwa ariko hakagenda habamo umukino wo gucengana kugeza aho bimunaniye (Musenyeri Justin Welby) kugira aho ahagarara kuko yashatse kunezeza buri wese.”
Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza bukimara gutangaza ko bwemeye umubano w’abaryamana bahuje ibitsina, banahabwa ikaze mu rusengero inama Rusange y’iri torero itoreye umwanzuro usaba ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi. Uyu mwanzuro watowe ku bwiganze bw’amajwi 250 kuri 181 y’ababyamaganye.
Uretse kwemera umubano w’abaryamana bahuje ibitsina, Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryavuze ko risaba imbabazi abari muri iki cyiciro kubera igihe kinini ryamaze ribavangura mu bandi.
Riti “Turasaba imbabazi kubera uburyo Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryagiye rifata abanyamuryango ba LGBTQ, haba abasengera mu nsengero zacu ndetse n’abatazibarizwamo ku bw’igihe kinini twamaze twarabaheje ndetse twarabahaye n’akato cyangwa twaragahaye abo mukunda. Tubasabye imbabazi. Ibihe mwagiye muhura n’urwango ndetse n’ibikorwa by’ubunyamaswa mu nsengero zacu biteye isoni, ku bw’ibi turicuza.”
UBWANDITSI: @umuringanews.com