U Burusiya bwatangaje ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, Amerika yahaye imyitozo ibyihebe 60, imyitozo ibera muri Syria bitegura koherezwa mu Burusiya no mu bindi bihugu bikorana bibwegereye.
Ibi bikaba byatangajwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya (SVR) ko rufite amakuru yizewe y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kiri gutegura ibyihebe byo kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Burusiya.
Itangazo urwo rwego rwashyize hanze, rwavuze ko Amerika iri gukorana n’abagize imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire na ISIS ndetse na Al Qaeda kugira ngo ibafashe kugaba ibitero ku Burusiya n’ibihugu bikorana nabwo mu karere buherereyemo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bimaze igihe bidacana uwaka, ibintu byarushijeho muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine.
Mu butumwa bwahawe biriya byihebe harimo gutegura ibikorwa by’iterabwoba byibasiye abadipolomate n’abayobozi mu nzego z’umutekano.
U Burusiya bwamaganyeb iyo myitwarire ya Amerika, buvuga ko ishobora gutuma buyishyira ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris