Umutwe wa M23 wongeye gutabaza amahanga uyamenyesha ko ingabo za Leta ya RDC ziri gutera ibisasu n’indege,ibifaru n’imbunda ziremereye mu duce dutuwemo n’abaturage b’abasivili. Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, wavuze ko ingabo za FARDC n’abacancuro baryo bakomeje kwica abasivili kubera ibisasu ziri gutera mu basivili. M23 yagize iti “Ingabo za Leta n’abacancuro bayo bari gukoresha kajugujugu z’intambara,indege z’intambara,ibifaru,n’intwaro zikomeye mu gutera ibisasu mu bice bituwe bigenzurwa na M23 birimo nka:Kibirizi,Kishishe,Kilorirwe,Kabati,Ruvunda,Kingi n’aho byegeranye.” Uyu mutwe wavuze ko ingabo za RDC zigomba kuryozwa ubu bwicanyi ziri gukora ndetse ko zishe imyanzuro…
SOMA INKURUDay: February 13, 2023
USA irashinjwa gutoza ibyihebe
U Burusiya bwatangaje ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, Amerika yahaye imyitozo ibyihebe 60, imyitozo ibera muri Syria bitegura koherezwa mu Burusiya no mu bindi bihugu bikorana bibwegereye. Ibi bikaba byatangajwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya (SVR) ko rufite amakuru yizewe y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kiri gutegura ibyihebe byo kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Burusiya. Itangazo urwo rwego rwashyize hanze, rwavuze ko Amerika iri gukorana n’abagize imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire na ISIS ndetse na Al Qaeda kugira ngo ibafashe kugaba ibitero ku Burusiya n’ibihugu…
SOMA INKURU