Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu turere 21, nyuma y’uru rugendo isesengura ry’aba basenateri ryagaragaje ko hari uturere dufite abana benshi bavuye mu ishuri ku isonga hari uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo.
Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, berekanye ko ikiganje mu gutuma abana bata ishuri harimo kuba abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira.
Abasenateri bagaragaje ko ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye kugira uruhare mu gusubiza abana batakiga mu ishuri.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati ‘‘Abayobozi b’imidugudu bafite abana bataye ishuri ntabwo numva ko umuntu w’umuyobozi ufite abana batiga, icyo yabwira abandi kandi umuyobozi akwiye kuba intangarugero.’’
Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugarura mu ishuri abana baritaye by’umwihariko abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinzwe ibizami bya Leta ntibagaruke gusibira.
Inteko Rusange ya Sena kandi yasabye Guverinoma gukurikirana uburere n’uburezi bw’abana bava mu miryango irimo amakimbirane ku buryo amakimbirane y’ababyeyi babo atabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri.
Umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ni abahungu, aho bari kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa aribo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%.
Muri rusange imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % muri 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021. Twabibutsa ko uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo dufite abana bake bataye ishuri.
Twabibutsa ko uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo dufite abana bake bataye ishuri.
INKURU YANDIRSWE NA TUYISHIME Eric