Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuko uyu mutingito wishe abantu barenga 4,300 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera. Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye. Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali) utuma ibintu birushaho kumera nabi. Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka. Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya…
SOMA INKURUDay: February 7, 2023
Ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera
Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi harimo ko bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, ariko ibi Guverinoma ya Congo ntibikozwa kuko yatangaje ko nta kintu iriya nama ivuze ndetse itanayireba. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangarije abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje leta ye itazigera ibyubahiriza, ashimangira ko kuri bo, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko…
SOMA INKURU