Kuvuga ku batinganyi byamwirukanishije ku mwanya ukomeye


Umunyamabanga nshingwabikorwa mu biro bya Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Masayoshi Arai yirukanywe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023 nyuma yo gutanga imbwirwaruhame avuga ko atazigera na rimwe yifuza kuba hafi cyangwa ngo yerekeze amaso aho abatinganyi baherereye.

Mu mbwirwaruhame ye Arai yanatanze impuruza ko kwemera ko abatinganyi bashyingiranwa byemewe n’amategeko kuko ngo bishobora no kuzatuma bamwe batera icyizere ubuyobozi bw’igihugu bakaba banagihunga.

Ati “Niyo baba [abatinganyi] bari hafi y’aho ndi sinjya nifuza no guhindukiza amaso ngo mbe nareba aho baherereye. Ibi bintu bishobora guhindura sosiyete ndetse hari n’abashobora guhunga igihugu mu gihe byaba byemewe.”

Izi mvugo za Masayoshi Arai ntabwo zishimiwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri Kishida kuko yavuze ko zibabaje cyane ndetse zihabanye na gahunda leta yimirije imbere.

Minisitiri w’Intebe Kishida yavuze ko yirukanye uyu mukozi agira ati “kuko twubaha ukwishyira ukizana kw’abantu bose tubifatanya no kwimakaza politiki itagira uwo iheza.”

Nubwo avuga ibi u Buyapani ni cyo gihugu rukumbi muri birindwi bivuga rikijyana mu Isi kitaremera gusezeranya mu buryo bwemewe.

The Japan Times yanditse ko nyuma yo kwirukanwa Arai yasabye imbabazi agaragaza ko ibyo yavuze bitari bikwiriye ndetse bihabanye n’ibyo Minisitiri Kishida atekereza, anasaba imbabazi ko ashobora kuba yamuteje ibibazo mu buryo atari agambiriye.

Icyakora abantu b’ingeri zitandukanye muri iki gihugu bamaze kugaragaza ko bemera abatinganyi dore ko hari n’abagaragara bavuga ko kutabaha umwanya ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu nkana.

Mbere y’uko yirukana Arai, Minisitiri w’Intebe Kishida mu Nteko Ishinga Amategeko yari yavuze ko iyi gingo y’abatinganyi ikwiriye kwitonderwa cyane ko abantu barebye nabi yakwangiriza umuco gakondo w’igihugu.

 

 

SOURCE: The Japan Times


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.