Ku nshuro ya kabiri ibihugu biri mu ntambara byahererekanyije imfungwa

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yemeje ko u Burusiya bwarekuye abasirikare babo 116, mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu. Andriy Yermak yavuze ko mu basirikare basubijwe harimo abafatiwe mu mijyi ya Mariupol, Kherson na Bakhmut. Uyu muyobozi w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky yemeje ko mu bo basubijwe harimo n’imirambo y’Abongereza babiri Chris Parry w’imyaka 28 na Andrew Bagshaw w’imyaka 47, bakoraga nk’abakorerabushake muri Ukraine. Abo bagabo babiri baherukaga kugaragara ku wa 6 Mutarama, ubwo berekezaga mu mujyi wa Soledar umaze iminsi uberamo imirwano…

SOMA INKURU

Kuvuga ku batinganyi byamwirukanishije ku mwanya ukomeye

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu biro bya Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Masayoshi Arai yirukanywe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023 nyuma yo gutanga imbwirwaruhame avuga ko atazigera na rimwe yifuza kuba hafi cyangwa ngo yerekeze amaso aho abatinganyi baherereye. Mu mbwirwaruhame ye Arai yanatanze impuruza ko kwemera ko abatinganyi bashyingiranwa byemewe n’amategeko kuko ngo bishobora no kuzatuma bamwe batera icyizere ubuyobozi bw’igihugu bakaba banagihunga. Ati “Niyo baba [abatinganyi] bari hafi y’aho ndi sinjya nifuza no guhindukiza amaso ngo mbe nareba aho baherereye. Ibi bintu bishobora guhindura sosiyete ndetse hari n’abashobora guhunga igihugu mu…

SOMA INKURU

Dore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye

Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa. Reba Imijyi 7 batoranyije: 1. Paris, France Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana. 2. Rome, Italy Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi. 3. New York…

SOMA INKURU

General Pervez Musharraf yapfuye, yazize iki? Byinshi ku buzima bwe n’icyamwishe

General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79. Yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga. Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam. Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu ntambara ku iterabwoba nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri 2001 ku miturirwa yo muri Amerika. Muri 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka atandatu.…

SOMA INKURU