Nyuma yo kwihagararaho ndetse no gutangaza ko badateze gusubira inyuma bakava mu duce tunyuranye bafashe, umutwe wa M23 wavuye ku izima utangaza ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukanava mu duce wari umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola. M23 kandi igaragaje ubu bushake mu gihe kuri uyu wa Kabiri i Nairobi muri Kenya hasojwe ibiganiro byari bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko yiteguye kuyoboka inzira yo gushyira itwaro hasi. M23 yasohoye itangazo, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022, nyuma yo…
SOMA INKURUDay: December 6, 2022
Aratabaza nyuma y’iyicwa rubozo akorerwa n’umugabo we
Umugore witwa Dusabimana Jeanette wo mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko amaze kurambirwa inkoni akubitwa n’umugabo we kuko amaze kumumugaza, akaba atabaza inzego z’ubuyobozi azisaba kwinjira mu kibazo cye zikagishakira igisubizo kirambye. Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko asanzwe abana n’umugabo we mu mudugudu wa Uwimisigati, mu kagari ka Uwingugu, mu murenge wa Kitabi, bakaba bamaze kubyara abana bane barimo batatu bavutse ari impanga. Yavuze ko nyuma yo gushakana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014, yatangiye kujya amufuhira cyane yabona avuganye n’undi muntu w’igitsinagabo akamukubita…
SOMA INKURUAgahimbazamusyi kateje ibibazo mu biganiro byari bihuje abanye Congo
Mu gihe ibiganiro bimaze iminsi irindwi bihuje abanye-Congo byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, igikorwa cyimuriwe kuri uyu wa Kabiri kubera ko ibiganiro bitarangiye nk’uko byari byitezwe, imbarutso yabaye agahimbazamusyi. Ibiganiro byatangiye neza, mbere ya saa sita humvwa ibiganiro birimo icyatanzwe n’Umugaba w’Ingabo z’akarere zoherejwe muri Congo, Gen Maj Jeff Nyangah, washimangiye ko batazatuma “umutwe wa M23 wigera ufata umujyi wa Goma.” Ikindi kiganiro cyatanzwe na ambasaderi Mohamed Goyo, cyagarukaga ku bijyanye no gukemura amakimbirame. Ibintu bijya kumera nabi, abitabiriye ibiganiro by’umwihariko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro,…
SOMA INKURUIcyo RGB isaba amatorero yo mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero. Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kayitesi yagize ati “Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya…
SOMA INKURU