Dore ubwoko bw’ibiribwa bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda


Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone. bagasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubu bwoko bwa shokola .

Izo Shokola zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat).

Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo cy’ubuziranenge aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse zikaba zikomeye mu buryo budasanzwe.

Iki kigo cyategetse ko izo shokola zikurwa ku isoko mu gihe hagikorwa isesengura ku mpamvu yaba yarateye icyo kibazo.

Abinjiza shokola, abaziranguza n’abacuruza ubwo bwoko bwahagaritswe, basabwe kuzivana ahagurishirizwa ku isoko, mu gihe abaziranguye basabwe kuzisubiza aho bazikuye.

Abinjiza za shokola n’abaziranguza mu gihugu basabwe kwakira izabagarukiye, bagatanga raporo kuri Rwanda FDA.

Toblerone ni ubwoko bwa shokola zikorerwa mu Mujyi wa Bern mu Busuwisi guhera mu 1899. Ni uruganda ruri mu maboko ya Sosiyete y’Abanyamerika Mondelez International guhera mu 2012.

ubwanditsi: umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.