Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha. Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje. Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara. Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ubwanditsi:umuringanews.com
SOMA INKURUDay: November 10, 2022
USA: Ibiza byahungabanyije bikomeye ibikorwa
Bimwe mu bibuga by’indege byafunze imiryango kubera ubwiyongere bw’inkubi y’umuyaga ivanze n’amahindu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko muri Leta ya Floride, bikaba byangije ibikorwaremezo binyuranye n’ibidukikije ndetse binahagarika ingendo z’indenge. Ingendo z’indege zisaga 1200 muri iki gihugu zasubitswe k’ubw’ iyi inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Nicole’ byibasiye Leta ya Florida. Iyi nkubi y’umuyaga ifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha nk’uko ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza. Nibura ingendo z’indege 1212 muri Amerika nizo zasubitzwe kuri uyu wa Kane, bigira ingaruka ku bagenzi n’ubucuruzi muri…
SOMA INKURU