Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere nta rundi rwitwazo amazi atararenga inkombe.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP27 ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri.
Ikibazo cy’ubushyuhe bw’Isi bwiyongera uko umwaka utashye biturutse ku bikorwa bya muntu gihangayikishije Isi ndetse mu nama ya COP27 ibera mu Misiri ni cyo kigarukwaho kurusha ibindi mu mbwirwaruhame z’abayobozi mu nzego zose.
Ubwo abakuru b’ibihugu bahabwaga umwanya wo kugeza ijambo ku batuye Isi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye buri gihugu hukora ibishoboka kigahagarika ibikorwa byose bituma ubushyuhe bw’Isi bukomeza kwiyongera maze ashimangira ko Afurika yo yiteguye gukora ibiyireba.
Yagize ati “Ibyavuye mu nama mpuzamahanga ya 6 ku mihindagurikire y’ibihe byerekana ko ahazaza harambye hari mu maboko yacu. Ariko nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko mu gihe cya vuba ikibazo cy’ubushyuhe bukabije ku Isi ntacyo tuzaba tugishoboye kugikoraho, birasa nk’aho abantu batumva uburemere bw’iyo mpuruza. U Rwanda na Afurika muri rusange twiteguye gushyira imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira. Ibyo turabikorera ahazaza hacu.”
Kugeza ubu Afurika wohereza mu kirere 4% gusa y’imyuka ihumanya ikirere ari nayo ntandaro y’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ubutitsa mu gihe ibihugu bikize byihariye hejuru ya 80% y’iyo myuka.
Aho ni na ho Perezida Paul Kagame yahereye maze asaba ibihugu bikize kureka urwitwazo urwo ari rwo rwose bigahagarika kohereza imyuka ihumanya mu kirere.
Ati “Umusanzu ufite agaciro gakomeye ibihugu bikize bishobora gutanga ni ukugabanya vuba na bwangu imyuka ihumanya byohereza mu kirere bigafatanya na Afurika kubaka ubushobozi bw’ingufu zirambye zitangiza ibidukikije. Kwibaza niba Afurika yiteguye gukoresha inkunga zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ntibikwiye kuba urwitwazo kuri ibyo bihugu ngo biterere agati mu ryinyo.”
Yunzemo ati “Twabonye ingaruka mbi z’iyo mitekerereze mu gihe cy’icyorezo cya COVID19. Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntabwo byahanga amaso inkunga z’amahanga zonyine ahubwo dukeneye ubufatanye bwa Leta n’Abikorera. Niyo mpamvu u Rwanda rwatangije IREME Invest, ikigega gishya cyo gutera inkunga imishinga itangiza ibidukikije cyatangiranye amafaranga asaga miliyoni 100 z’amadorali yaturutse imbere mu gihugu no hanze mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
Source:rba