Itsinda ry’abayobozi  b’ibigo icyenda by’ubuzima riri mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yakiriye itsinda ry’abayobozi  b’ibigo icyenda bikora muri gahunda z’ubuzima, ubushakashatsi, guhanga udushya byose bigamije kubungabunga ubuzima bw’abantu baturutse muri Suède, bari mu ruzinduko ruzamara iminsi itatu, rugamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire mu guteza imbere ubuzima. Ibizava muri ibi biganiro kandi bizafasha mu kuzamura ikoranabuhanga rikoreshwa mu buzima n’iterambere ry’inkingo n’imiti no kuzamura ubucuruzi n’ishoramari muri uru rwego. Uru ruzinduko rwateguwe n’inzego zirimo Umuryango wo muri Suède ufasha muri serivisi z’ubuvuzi, Swecare, Ambasade y’u Rwanda muri…

SOMA INKURU

Perezida Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere nta rundi rwitwazo amazi atararenga inkombe. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP27 ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri. Ikibazo cy’ubushyuhe bw’Isi bwiyongera uko umwaka utashye biturutse ku bikorwa bya muntu gihangayikishije Isi ndetse mu nama ya COP27 ibera mu Misiri ni cyo kigarukwaho kurusha ibindi mu mbwirwaruhame z’abayobozi mu nzego zose. Ubwo abakuru b’ibihugu bahabwaga umwanya wo kugeza ijambo ku batuye Isi, Perezida wa Repubulika Paul…

SOMA INKURU