Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yitezweho byinshi mu bihugu bya EAC


Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yitezweho guhuriza hamwe imyumvire mu guca imanza ku bibazo byambukiranya imipaka y’ibihugu bya EAC, kubera ko bigize uyu muryango, ingingo y’ubwuzuzanye biyifata ku buryo butandukanye, ibigomba guhinduka igafatwa ku buryo bumwe.

Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’Acamanza n’Abanditsi b’inkiko ba Afurika y’Iburasirazuba, EAMJA, ryatangije ku mugaragaro politiki y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, igiye gufasha abacamanza b’ibi bihugu mu kugira imyumvire ifasha mu gutanga ubutabera bunoze muri uru rwego.

Ni politiki yatangirijwe mu Nama ya EAMJA iteraniye i Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 ikazamara iminsi ine. Igamije kurebera hamwe aho inkiko za EAC zigeze mu icibwa ry’imanza nyambukiranyamipaka, imbogamizi zihari n’ahari imbaraga nke zikongerwa.

Ni inama yitabiriwe n’abacamanza batandukanye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin na mugenzi we wa Tanzania Ibrahim Juma n’abandi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko iyi politiki hamwe n’izindi zo mu bihugu bigize EAC, zigomba gushyirwa mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’ubucamanza kugira ngo ibibazo birimo bikemurwe mu mujyo umwe.

Ati “Hari ibibazo tugenda tugira bifitanye isano n’uburinganire bw’ingeri zose, ni ukuvuga ngo igihe tuzaba turi kuyisobanukirwa nk’inkiko ibyo bibazo tuzashobora kubikemura neza.”

Yakomeje avuga ko “Ibirenze ibyo tuzarushaho no gufatanya n’izindi nzego, ibibazo dufite n’abandi bafite tubishakire umuti hamwe dukurikije iyo mirongo migari yatanzwe muri iyo Politiki.”

Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye iri mu murongo wa gahunda yo guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yafashwe muri Nzeri 2011 mu nama yari ihuje ibihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari, CPGL yabereye muri Uganda.

Perezida wa EAMJA, Sophia Wambura yavuze ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba biri gukorera hamwe kugira ngo ibibazo biri muri uru rwego byose bikemurwe binyuze mu gushyira mu bikorwa iyi Politiki.

Ati “Ibihugu bimwe bisanzwe bifite iyi politiki, ibindi biri kugerageza kuyimakaza. Icyo dushaka ni uko iyi politiki yafatwa nk’icyita rusange ku bacamanza bose mu gukemura ibibazo birebana n’uburinganire.”

Akomeza avuga ko izanafasha mu kugira abacamanza benshi b’igitsinagore ariko akibutsa ko itareba abagore gusa ahubwo n’abagabo bagomba gushyiraho akabo kugira ngo yimakazwe.

Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yemejwe mu 2017 yemerewa i Kigali ifite intego yo guhuriza hamwe ibitekerezo cyane cyane kuri gahunda zifatwa n’ibihugu zigamije kuyiteza imbere haba ku mugabo n’umugore.

Jacqueline Kamau ukora mu Rukiko Rukuru rwa Kenya yagize ati “Dukeneye kugira uburinganire n’ubwuzuzanye mu bihugu [bihuje EAMJA], nk’ikiruhuko umugabo wo muri Kenya wungutse umwana ahabwa kikangana n’icy’uwo muri Tanzania yewe n’icy’uwo mu Rwanda nta kunyuranya kuko ntabwo uburinganire bureba abagore gusa.”

Inama ihurije hamwe abanyamategeko, abacamanza, abanditsi b’inkiko ndetse n’abashakashatsi ba EAMJA, iri kuba ku nshuro ya 19.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.