Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yitezweho byinshi mu bihugu bya EAC

Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye yitezweho guhuriza hamwe imyumvire mu guca imanza ku bibazo byambukiranya imipaka y’ibihugu bya EAC, kubera ko bigize uyu muryango, ingingo y’ubwuzuzanye biyifata ku buryo butandukanye, ibigomba guhinduka igafatwa ku buryo bumwe. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’Acamanza n’Abanditsi b’inkiko ba Afurika y’Iburasirazuba, EAMJA, ryatangije ku mugaragaro politiki y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, igiye gufasha abacamanza b’ibi bihugu mu kugira imyumvire ifasha mu gutanga ubutabera bunoze muri uru rwego. Ni politiki yatangirijwe mu Nama ya EAMJA iteraniye i Kigali yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 ikazamara iminsi ine.…

SOMA INKURU