Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 100 bose birunze mu gace ka Itaewon gakunze kuba karimo abanyamahanga n’abanyagihugu, kakarangwamo imihanda y’imfunganwa, ibirori bijyanye n’umunsi uzwi nka Halloween muri Koreya y’Epfo byasize amarira, kuko byabayemo umuvudo ukomeye abantu bakagwiriraa, ndetse abagera ku 151 bimaze kwemezwa ko bapfuye.
Kuri Halloween haba hibukwa abapfuye bose, ukaba umunsi wizihizwa cyane mu bihugu byo mu Burayi na Amerika, aho usanga abantu bambaye ibintu biteye ubwoba bisize amarangi, n’ibindi bintu bidasanzwe byose biganisha ku rupfu.
Uyu munsi mukuru ubanziriza uwo Abakirisitu bibukiraho abatagatifu bose, kuwa 1 Ugushyingo.
Abapfuye kuri uyu wa Gatandatu biganjemo abana bato n’urubyiruko, mu gihe inzego z’ubutabazi zivuga ko zikomeje iperereza.
Amakuru yibanze avuga ko umuvundo watumye abantu benshi bagwa hasi, hanyuma kubera ubwoba bamwe imitima igahagarara.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yavuze ko yageze aho iri sanganya ryabereye, ahita ashyiraho ibihe byo kunamira ababuriye ubuzima muri ibi birori. Icyunamo kizageza ku itariki ya 5 Ugushingo 2022.
Yagize ati “Ibi ntabwo byagakwiriye kuba byabaye. Nsabiye ababuriye ubuzima mu ijoro rya Halloween, ndizera ko n’abakomeretse baza gukira vuba.”
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibihumbi by’abantu batandukanye berekezaga mu gace ka Itaewon mu kwizihiza ijoro rya Halloween, cyane ko ari ryo ryambere ryari ribaye nyuma ya Covid-19.
Abari bahari bavuga ko imihanda yari yuzuye, umuntu atabona uko yinyagambura.
Abapfuye ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku mavuriro atandukanye ari mu Mujyi, aho bamwe basanzwe imitima yahagaze abandi bagorwa no guhumeka nk’uko Ibiro Ntaramakuru Yonhap byabitangaje.
Imihanda myinshi mu Mujyi wa Seoul yafunzwe, amashusho ari kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari kugaragaza imirongo y’imbangukiragutabara ziri gutwara abantu ku bwinshi.
Byari byitezwe ko uyu muvundo uza kubaho kuko abo mu bihugu bya Aziya benshi baganaga muri iki gihugu mu kwizihiza ibi birori, aho amahoteli n’utubari bwakiraga abantu ku bwinshi.
Abarenga 1700 boherejwe mu bikorwa by’ubutabazi, ibintu Perezida Yoon avuga ko bagiye gukoraho iperereza ryimbitse ku buryo bitazasubira ukundi.
Abayobozi batandukanye mu Isi bihanganishije Korea y’Epfo kuri iri sanganya ryahitanye abantu besnhi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, mu itangazo yavuze ko we n’Umugore we Jill Biden bihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Ati “Dutewe intimba n’aba baturage ba Repubulika ya Korea ndetse turifuriza gukira vuba abakomeretse.”
Iki gihugu ngo cyiteguye gutanga ubufasha uko bwakenerwa kose kugira ngo abakomeretse bitabweho.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yandite ku rubuga rwa Twitter ko “Twifatanije n’abo muri Koreya y’Epfo bose muri ibi bihe bitoroshye.”
Ni mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, we yanditse ko “u Bufaransa bwifatanije n’abo muri Koreya y’Epfo”
Agace ka Itaewon kamaze guhinduka ak’ibirori bitandukanye mu Murwa Mukuru Seoul, cyane cyane ibirori biba mu ijoro, kuko mu mpera z’icyumweru usanga imirongo myinshi y’abantu iba yerekezayo mu birori bitandukanye.
Ubwanditsi:umuringanews.com