Nyuma y’ifungwa ry’ishuri rya IPRC n’umuyobozi waryo yatawe muri yombi


Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.

Nyuma y’ifungwa ry’iri shuri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eng Mulindahabi Diogène, wari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje  ko Eng Mulindahabi yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi.

Bafashwe mu iperereza riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.

Muri Gashyantare 2018 ni bwo Eng Mulindahabi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali ubwo amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro yahurizwaga hamwe akitwa Rwanda Polytechnic (RP).

 

 

Ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.