Impanuka yatwaye ubuzima bw’abagera kuri batandatu


Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka batangaje ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022.

Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, Umudugudu w’amizero.

Abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri.

Ni ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yamanukaga iturutse mu Mujyi wa Kigali rwagati iri mu muhanda w’ahazwi nko kuri Yamaha igana ku Kinamba. N’ubwo ari imodoka isanzwe yikorera imizigo irimo umusenyi, ubwo yakoraga impanuka nta kintu yari yikoreye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyi modoka yabuze feri.

Ati “Birakekwa ko iyo kamyo yabuze feri. Yabanje kugonga ivatiri bituma na yo igonga umunyamaguru, nyuma irakomeza igonga abandi banyamaguru.”

SSP Irere yasabye abashoferi kujya bagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kuko akenshi kubura feri hari n’igihe biterwa no kuba yaba ishaje.

Ati “Turabasaba gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga utwara umunsi ku wundi no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho ugeze.”

Iyi mpanuka ikimara kuba inzego za polisi zahise zihagera zitanga ubutabazi bw’ibanze aho abari bakomeretse bajyanywe kwa muganga kwitabwaho mu gihe abitabye Imana bo bajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma.

 

 

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.