Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba ikagwa munsi yacyo yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe. Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka batangaje ko yabaye ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, Umudugudu w’amizero. Abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri. Ni ikamyo yo mu…
SOMA INKURUDay: October 23, 2022
Nyuma y’ifungwa ry’ishuri rya IPRC n’umuyobozi waryo yatawe muri yombi
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye. Nyuma y’ifungwa ry’iri shuri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Eng Mulindahabi Diogène, wari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali). Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.…
SOMA INKURU