Uganda: Abavuzi gakondo bahagaritswe dore ikibyihishe inyuma


Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse abavuzi gakondo kureka kuvura abantu muri iki gihe cy’ikiza cya Ebola, kimaze kwica abantu 19 mu gihugu.

Museveni yanategetse abashinzwe umutekano guta muri yombi abantu bacyekwa ko banduye iyi virusi, mu gihe baba banze kwishyira mu kato.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu ryanyuze kuri televiziyo, aho yagezeho agakoresha ururimi rwa Luganda rukoreshwa na benshi, kugira ngo abashe kubibwirira mu buryo butaziguye.

Yabwiye abavuzi gakondo n’abavurisha imiti rwatsi kutavura abantu bacyekwaho kwandura Ebola.

Bibaye nyuma y’urupfu rw’umugabo wari ufite imyaka 45, wari washyizwe ku rutonde n’amatsinda y’abaganga nk’uwagize aho ahurira na virusi ya Ebola.

Uwo mugabo yapfiriye mu bitaro byo mu murwa mukuru Kampala.

Yari yahunze icyaro yari atuyemo cyo mu karere ka Mubende rwagati muri Uganda, aka karere kakaba ari ryo zingiro ry’iki kiza.

Abategetsi bavuze ko yivurije ku muvuzi gakondo w’ahandi hantu, mbere yuko yerekeza ku bitaro by’i Kampala, apfa hashize amasaha amaze gushyirwa muri ibyo bitaro.

Bamwe mu bo mu muryango w’uwo mugabo bashyizwe mu kato, mu gihe abandi bagiye kwihisha. Perezida Museveni yabashishikarije kwishyikiriza amavuriro.

Nubwo Museveni yavuze ko kugeza ubu i Kampala nta bantu bahari bemejwe ko banduye Ebola, yaburiye abaturage abasaba gukomeza kuba maso, abizeza ko abakozi bo mu buvuzi bazahashya iki kiza.

Hashize hafi ukwezi kumwe kuva Uganda yemeje ko ikiza cya Ebola yo mu bwoko bwo muri Sudan cyadutse muri iki gihugu. Ubu kimaze gukwirakwira mu turere dutanu.

Kugeza ubu abantu 54 ni bo bamaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Uganda. Abantu 20, barimo batanu bakora mu buvuzi, barayikize.

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.