Gutwara abagenzi mu gihugu bikomeje kuba ihurizo


Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry’igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara cyangwa bava mu ntara baza i Kigali. Muri ibyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO.

Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo. Bamwe mu bari bafite imodoka za Minibus bahuye n’ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali. Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara.

Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu Majyaruguru zo zemerewe gutwara abagenzi bakagera Nyabugogo kugeza n’ubu,ariko nabwo ntacyo zikora ku rujya n’uruza rw’abajya mu ntara bajya muri Kigali,ariko abahangayika ni abava muri Kigali ni mugoroba bajya mu Majyaruguru.

Intara y’Amajyepfo ho izo modoka bazise nyakatsi kandi zisora nk’uko zasoreshwaga zikizenguruka igihugu cyose.

Izi ziva mu majyepfo iyo zigeze Bishenyi zigapakira umuntu n’umwe RURA iyica ibihumbi maganabili by’amafaranga y’u Rwanda.Uko induru zigenda zivuga n’abanyarwanda bijujutira kubura uko bajya muri Kigali cyangwa kuyivamo nibwo ikigo cya Leta ngenzuramikorere RURA cyahamagaje abafite coaster zikora imirimo itwara abagenzi,ariko zikodeshejwe.

Ubwo RURA yafataga icyo cyemezo nticyabashije kugira icyo imara.Amakuru yatangajwe na RURA ni uko Kampani ya Volcano yatangiye gutwara abagenzi mu duce tumwe tw’Umujyi.

Niba iki kibazo kidakemutse biraboneka ko abanyarwanda bazahera mugihirahiro igihe kitazwi. Abafite Minibus ntoya barasaba koroherezwa bagatwara abagenzi bahera ku byapa bitandukanye.Uwo bireba narengere rubanda.

ubwo iyi nkuru yakorwaga, hageragejwe kuvugisha inzego zinyuranye zibishinzwe ariko nta gisubizo cyatanzwe.

 

ubwanditsi&ingenzi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.