Abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW harimo abari muri GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo baturutse mu turere dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bagenda bahura nabyo aho batuye nuko babasha kubyigobotora. Biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye abakobwa 510 baturutse mu karere ka Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo nuko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, biga amasomo ajyanye n’amoko atandukanye y’ihohoterwa inzira bizamo, uko babyirinda nuko bamenyesha…
SOMA INKURU