Uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, abakozi b’Urwego rw’iperereza “FBI” binjiye mu rugo rwe ruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida bararusaka.
Yatangaje ko abakozi ba FBI binjiye muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we.
Amakuru yatangajwe yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House.
Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe muri uko gusaka.
Ni ibikorwa byose birimo kuba mu gihe byavugwaga ko muri 2024 ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo yasohoye, Trump yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye kuri Amerika, kuko nta wundi Perezida wa Amerika byabayeho.
Yavuze ko nyuma yo kwemera gukorana n’inzego za leta zabisabye, urugo rwe rwaje gusakwa mu buryo bwatunguranye, avuga ko ari “ibintu bitari bikenewe kandi bidakwiye.”
Yakomeje ati “Ibi ni ugukoresha nabi ububasha bwo gukurikirana ibyaha, gukoresha ubutabera nk’intwaro no kugabwaho igitero n’abahezanguni b’aba-democrates badashaka ko naziyamamariza kuba perezida mu 2024, banashingiye ku matora aheruka, kandi bashaka gukora ibishoboka byose ngo bakumire aba-republicains n’aba Conservateurs mu matora ari imbere.”
Hari amakuru yemeza ko ibi byabaye Trump ari muri Trump Tower muri New York City.
Umuhungu wa kabiri wa Trump, Eric Trump, yabwiye Fox News ko FBI yasatse urwo rugo muri Mar-a-Lago ku mpamvu zifitanye isano n’inyandiko zigenewe Ishyinguranyandiko rya Amerika, National Archives.
Muri Gashyantare, icyo kigo cya Leta ya Amerika kibika inyandiko z’ababaye abaperezida, cyasabye Minisiteri y’Ubutabera gukora iperereza ku buryo Trump yakoreshaga inyandiko za Leta.
Cyavuze ko hari udusanduku 15 tw’inyandiko cyavanye mu rugo rwa Mar-a-Lago, harimo n’inyandiko z’ibanga.
Ni mu gihe itegeko risaba ababaye abakuru b’igihugu, ko igihe basoje manda bagomba kohereza amabaruwa yabo yose, inyadiko na emails by’akazi, muri National Archives.
Abayobozi bavuga ko Trump we, mu buryo budakurikije amategeko yaba yaraciye inyandiko nyinshi. Zimwe ngo byagiye biba ngombwa ko zongera guteranywa, ibintu Trump yavuze ko ari amakuru y’ibinyoma.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko Secret Service yamenyeshejwe mbere gato ngo iri saka ribeho, ndetse ko abarinda Trump bafashije muri icyo gikorwa.
Eric TUYISHIME