Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa


Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko hari ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bireke kuzamuka cyane.

Gusa iyi raporo ya banki y’isi igaragaza ko muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga by’uyu mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse ku kigero cya 5%.

Iki cyegeranyo cya Banki y’isi cyerekana ko hari ibihugu byakomerewe n’iri zamuka ry’ibiciro ku buryo guhera muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, iryo zamuka ryageze hejuru ya 30%.

Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Iran, Argentina, Venezuela na Lebanon.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.