Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Dr.…
SOMA INKURUDay: August 9, 2022
USA: FBI yasatse urugo rw’uwahoze ari Perezida
Uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, abakozi b’Urwego rw’iperereza “FBI” binjiye mu rugo rwe ruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida bararusaka. Yatangaje ko abakozi ba FBI binjiye muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we. Amakuru yatangajwe yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House. Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe…
SOMA INKURUIbibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi- Min Nyirahabimana
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yatangaje ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi. Ibi akaba yarabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama njyanama, abayobozi b’amashami mu karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, abikorera n’abandi bose hamwe 64. Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, duharanire gushyashyanira umuturage”, wafatiwemo imyanzuro 14, irimo kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage, gukemura bimwe mu…
SOMA INKURUKigali: Impamvu nyamukuru zabujije bamwe kwitabira mitiweli
Kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubugenzuzi mu midugudu kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Sante, bamwe mu baturage bakaba bavuga ko ikibazo cy’amikoro make no kutagira icyiciro cy’ubudehe ari zimwe mu mpamvu zatumye badatanga imisanzu ya mutuelle ku gihe. Iki gikorwa cy’ubugenzuzi kije mu gihe imibare y’ikigo cy’ ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB igaragaza ko uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo aritwo tuza mu myanya 3 ya nyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihugu. Ni igikorwa cyatangiriye mu…
SOMA INKURU