Sobanukirwa kurushaho ibarura rusange rya gatanu ribura iminsi mike


Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” cyatangaje ko imyiteguro ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda igeze kure,  rikazaba muri Kanama 2022, guhera tariki 15 kugeza tariki 30.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Muri iki gihe u Rwanda ruri kwitegura ku nshuro ya 5 ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire (Population and Housing Census, ‘PHC’) riba buri myaka 10, aho hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi, harimo nko kumenya umubare w’abaturage bagituye, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.

Hanasuzumwa umubare w’abana n’abakuze, imirimo bakora, uko babyara, amadini basengamo, ubwishingizi bakoresha mu kwivuza n’ibindi, ibi bikaba bireba abanyarwanda n’abanyamahanga.

IbaruraRusange ry’abaturage n’imiturire ni ryo ryonyine rigera ku muturage wese, rikaba ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abaturage kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, ibijyanye n’uburumbuke n’ikigereranyo cy’abitaba Imana ndetse n’icyizere cyo kubaho, kwimuka n’imibereho y’ingo.

Hari ibijyanye n’imyigire n’imiterere y’imirimo, imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z’umubiri, ikigereranyo cy’umubare w’abaturarwnda mumyaka iri imbere, ibijyanye n’imyemerere, n’ibindi.

Umwihariko w’ibarura rusange rya gatanu

Umwihariko w’iri barura ni uko rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, rizakuraho umubare w’impapuro zakoreshwaga, itwarwa ryazo n’aho zibikwa bikazagabanya igihe cyo gutangaza ibyavuye mu ibarura (imibare) kugirango itangire gukoreshwa.

Sobanukirwa n’ijoro ry’ibarura

Ijoro ry’ibarura ni ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy’ibarura. Iryo joro rizaba ari kuwa 15 rishyira kuwa 16 Kanama 2022.

Amabarura rusange yose amaze kuba mu Rwanda, akusanya imibare y’abaraye mu rugo ku itariki 15 Kanama, akaba ari umunsi uzwi aho abakirisitu Gatulika bizihiza kujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya.

Uwo munsi  ni uwa Asomusiyo muri Kiliziya Gatulika, ukaba Ijoro ry’Ibarura mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire yabo.

Abahagarariye ingo basabwa gutanga ibisubizo nyabyo bagaragaza imibereho bwite y’abatuye urugo bose kugira ngo ingamba zizafatwa zizabe zije gukemura uko bikwiriye ibibazo byagaragajwe n’ibisubizo byatanzwe na buri rugo cyangwa ikigo.

Abazakora iki gikorwa cy’ibarura rusange ni bande?

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”  Habarugira Vénant yatangarije RBA ko bari guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n’ay’incuke hirya no hino mu gihugu bagera ku bihumbi 27, akaba aribo  bazakora iki gikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu.

Twabibutsa ko ibarura rusange rya mbere ryabaye mu  1978, ubwa Kabiri rikorwa mu 1991 ariko ibyavuyemo ntibyamurikwa, ubwa Gatatu riba muri 2002, ubwa kane riba muri 2012

Ibikorwa by’iri barura rusange rya gatanu bizatwara agera kuri miliyoni 30 z’amadolari ni ukuvuga asaga miliyari 30 zamafaranga y’u Rwanda.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.