Teta Sandra wakorewe ihohoterwa rikomeye yaba agiye guhabwa ubutabazi


Nyuma y’iminsi bivugwa ko Teta Sandra yagiranye ibibazo n’umugabo we Weasel, amakuru mashya ahari avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bageze i Kampala aho bagiye gushakisha umwana wabo.

Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje kuburira i Kampala.

Daniella yagize ati “Numvise ko ababyeyi ba Teta bamaze iminsi ibiri i Kampala ariko we akomeje kubihisha, arabizi ko bashaka kumenya ibyamubayeho.”

Uyu mugore watangiye urugamba rwo guhangana na Weasel uvugwaho guhohotera Teta Sandra, akomeje kumena amabanga y’uyu muryango yashatsemo.

Uyu ni na we wahishuye ko ubwo Teta Sandra yajyanaga na Chameleone mu kabari bwari uburyo bwo kujijisha abantu kugira ngo badakomeza kwishyiramo ko hari ikibazo uyu mukobwa afite ku muryango wabo.

Teta Sandra amaze igihe akubitwa bikomeye na Weasel

Ibisebe Weasel yateye Teta Sandra

Aha Teta Sandra yerekanaga ibikomere yatewe n’inkoni za Weasel

Mu minsi ya vuba, Teta Sandra yakubiswe bikomeye na Weasel
Source:igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.