Ruhango: Abafite ubumuga baratunga agatoki ababatererana


Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe, hari abafite ubumuga bavuga ko batagerwaho n’ubufasha butangwa n’inzego za leta ndetse n’imiryango y’ abafite ubumuga.

Samuel Cleophas ushinja inzego zinyuranye kumutererana bikanemezwa n’abaturage bamubona umunsi ku wundi

Bavuga ko bibabaje kuba hari umuntu ufite ubumuga umaze imyaka itatu aba ku muhanda kandi ubuyobozi bw’ibanze bubizi. Abaturage bemeza ko ikosa ari iry’ubuyobozi n’imiryango y’abafite ubumuga, budakurikirana icyo kibazo ng0 gishakirwe umuti.

Samuel Cleophas ni umwe mu bafite ubumuga butandukanye, aba mu mudugudu wa Gasuna, akagali ka Kebero, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango.

Amaze imyaka itatu aba mu Muhanda mu gace ka Gikoma, aho ngo afashwa n’abaturage b’abagiraneza bamufungurira, ariko nabwo mu buryo budahoraho.

Ikindi kibazo gikoremeye Cleophas ni uko atagira aho arara k’uburyo iyo imvura iguye imunyagira. Gusa iyo umwitegereje bigaragara ko ashobora kuba afite n’uburwayi bwo mu mutwe.

Kubera kutagira aho aba n’abo babana iyo yarwaye afashwa n’abaturage bamuvugutira ibyatsi bakamukorera umuti akoroherwa.

Undi ufite ikibazo gikomeye cy’ubumuga kandi akaba avuga ko nta bufasha bumugeraho ni Claudine Uwiragiye wavukanye ubumuga. Avuga ko ubumuga bwe abumaranye imyaka 10.

Nyina agira ati “Njye ndi mu cyiciro cya mbere, singira icumbi, nirirwa mbunza akarago, ariko ikimbabaza ni uko ubuyobozi burantererana k’uburyo  nibaza imibereho yanjye n’iy’umwana wanjye ufite ubumuga bikanyobera.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rusiribana Jean Marie atangaza uburyo ibibazo by’abafite ubumuga bikemurwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Rusiribana Jean Marie, avuga ko biriya bibazo batari babizi ariko bagiye kuzabikurikirana bafatanyije n’inzego z’Umureng n’Umudugudu kugira ngo barebe icyo bafasha bariya baturage.

Avuga ko abafite ubumuga badahabwa ubufasha n’akarere n’abafatanyabikorwa b’ako ari abo baba batamenye kuko ngo abazwi bafashwa kuva muri ibyo bibazo.

AtiUbusanzwe abo twamenye tubafasha kuva mu bibazo bafite ariko tukabanza kubereka ko nabo bagira uruhare mu bibakorerwa ntibahore bashaka ko ubufasha buva ku bandi.”

Yatanze ubutumwa ku bantu bafite ubumuga bwo kumva ko ari abantu nk’abandi bagomba gukora bakiteza imbere, aho badashoboye bakaba baterwa inkunga.

Ngo nabo ni abantu nk’abandi bafite agaciro gakwiye Abanyarwanda.

Akarere ka Ruhango gafite abantu bafite ubumuga 4706,  mu bana bafite ubumuga bageze mu kigero cyo kwiga abana 10 nibo bishyurirwa amashuri n’ubuyobozi bw’akarere naho abagera kuri 468 bishyize mu makoperative bahabwa inkunga y’ingoboka.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.