Ukraine yaba igiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingano


Ukraine yatangaje ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku byambu byayo byo ku nyanja ya Black Sea “mu minsi” iri imbere, bijyanye n’amasezerano yanditse amateka yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye, yashyizweho umukono ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022.

Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine Oleksandr Kubrakov yagize ati “Niba impande zombi zitumye habaho umutekano, amasezerano azashyirwa mu bikorwa. Nizitabikora, ntazashyirwa mu bikorwa”.

Ku wa gatandatu, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile ku cyambu cya mbere kinini cya Ukraine cya Odesa, bituma habaho kugira impungenge ko aya masezerano ashobora kudakurikizwa.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyo guhera ku itariki ya 24 Gashyantare 2022 cyahagaritse ibinyampeke hafi ya byose Ukraine yoherezaga mu mahanga.

Ibinyampeke bipima toni miliyoni 20 byahegeze mu byambu byo muri Ukraine, bidashobora kuhava kubera ko igisirikare kirwanira mu mazi cy’Uburusiya kigenzura igice kinini cy’inyanja ya Black Sea.

Imirwano ikaze yanangije umusaruro, inafunga ibyambu ndetse isiga bitezwemo ibisasu bya mine.

Ibi byatumye habaho ubucye bw’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro muri Afurika, uyu mugabane akenshi ukaba ucungira kuri Ukraine no ku Burusiya ku ngano zivayo.

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.