Polisi ya Kenya mu murwa mukuru Nairobi yasatse ibiro byemezwa ko bifite aho bihuriye na Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, uyu akaba ari umwe mu bakandida bakomeye bo ku mwanya wa perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani.
Umutegetsi wo muri polisi yavuze ko abapolisi bafashe mudasobwa ebyiri na mugabuzi (servers) ebyiri.
Umutegetsi wo mu bunyamabanga bushinzwe ibikorwa byo kwamamaza uyu Visi Perezida wa Kenya yabwiye BBC ko badashaka gushorwa mu byo yise “ibintu byo ku ruhande gusa n’ibintu byo kurangaza”.
Uku gusaka kubaye mu gihe hari ubushyamirane hagati y’inzego z’umutekano za Kenya n’akanama k’amatora k’iki gihugu, kazwi nka IEBC, mu mpine ya ‘Independent Electoral and Boundaries Commission’.
Mu cyumweru gishize, umukuru w’aka kanama yanenze icyemezo cyo gufunga abakozi batatu b’abanyabiraka (badahoraho) b’aka kanama, bahawe ikiraka cyo gukora ku buryo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga.
Polisi yahakanye ibirego bya IEBC, ivuga ko nta gihamya ko yari ihari igaragaza ko akanama k’amatora kari karahaye akazi abo banyamahanga batatu cyangwa ko ari abakozi b’ikigo cy’ikoranabuhanga cyahawe ikiraka n’ako kanama k’amatora.
Aya matora ya perezida muri Kenya arimo kubonwa nko guhatana gukomeye hagati ya Ruto na Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe.
ubwanditsi@umuringanews.com