Ni imvururu zatangiye tariki 7 Nyakanga 2022, hagati y’uduce tubiri ari two ‘Cite Soleil’, agace kiganjemo ubukene bukabije ndetse n’agace gatuwe cyane ka Port-au-Prince.
Ubu hashize icyumweru imvururu zitangiye zidahagarara, inzego z’umutekano nka Polisi ntizigeze zitabara, mu gihe imiryango mpuzamahanga ubu irimo kugorwa no kubona aho inyuza ibiribwa n’imiti kugira ngo bigere ku babikeneye cyane.
Mu itangazo ryasohowe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu’ National Human Rights Defense Network’ rigira riti “Muri izi mvururu zimaze icyumweru, nibura abantu bagera kuri 89 bamaze gupfa, abandi 16 baburiwe irengero, mu gihe abagera kuri 74 bafite ibikomere by’amasasu cyangwa se iby’ibyuma”.
Mumuza Muhindo, Umuyobozi w’abaganga batangira umupaka ‘Doctors Without Borders’ muri icyo gihugu, yasabye impande zishyamiranye kureka abashinzwe gutanga serivisi z’ubuvuzi bagashobora kugera mu gace ka Brooklyn muri Cite Soleil, kuko ari ko kazahajwe n’imvururu.
N’ubwo hari ingorane, Muhindo yavuze ko itsinda ry’abaganga ayoboye ryashoboye kubaga nibura abarwayi 15 ku munsi, uhereye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022.
Yavuze ko bagenzi be ubwo bari mu nzira bagana aho Brooklyn bagiye babona imirambo yatwitswe iri aho ku muhanda, bikekwa ko ari abishwe n’amabandi cyangwa se ari abageragezaga guhunga.
Muhindo ati “Mu by’ukuri ni ukugereranya, ntibishoboka kuvuga umubare w’abantu bishwe.”
Aho muri Cite Soleil ni ho haturuka bimwe mu bitunga abatuye mu Murwa mukuru ndetse no mu Majyaruguru ya Haiti, bityo rero ubwo bushyamirane bwateje ikibazo gikomeye ku bukungu bw’ako gace, ndetse no ku mibereho y’abantu ya buri munsi.
Ubu za sitasiyo zigurisha Gaz muri Port-au-Prince ntayo zifite, ibyo bikaba byatumye ibiciro bya gaz bizamuka cyane aho iri.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko ejo ku wa gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, abaturage batashoboraga gukora ingendo ndende, uretse kugenda na za moto ahantu hafi gusa.