Mu bwongereza hatangajwe gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe asaba abagize guverinoma yarayoboye gukomeza inshingano kugeza igihe hazabonekera Umuyobozi mushya.
Mu rye Boris Johnson yatangaje ko yatowe n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 1987 akaba ari na we wagiraga umubare munini w’amajwi guhera mu 1979.
Ashimangira ko atewe ishema n’ibyo yakoze mu myaka yose amaze ku buyobozi, anavuga ko muri ibyo harimo kuba I cye cyaravuye muri COVID-19 cyemye kuko ari na cyo cyagejeje inkingo ku baturage benshi mu gihe gito ku mugabane w’i Burayi.
Yanakomoje ko u Bwongereza bwanavuye muri EU mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ndetse ko bwanashyigikiye kandi buzakomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.