Isano hagati ya covid-19 na diyabete

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, byakunze kugaragara ko abantu bacyanduraga bari basanzwe barwaye diyabete, bagiraga ikibazo cyo guhita baremba cyane. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwo bwagaragaje ko kwandura Covid-19, byongera ibyago byo kurwara diyabete no ku bantu batari basanzwe bayirwaye, nk’uko biri mu nkuru ya Aljaazira. N’ubwo ku ntangiriro z’icyorezo byavugwaga ko iyo virusi yangiza ibihaha, ariko uko iminsi yakomeje kugenda, byaje kugaragara ko yangiza n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye, nk’uko byemezwa na Dr Nkeshimana Menelas. Abaganga benshi bavuraga abarwayi ba Covid-19 mu ntangiriro z’icyorezo, bakunze gutangaza ko ngo byabagoraga…

SOMA INKURU

Hashyizweho uburyo bwo kubyaza amacupa ya plastic umusaruro habungwabungwa ibidukikije

Ministeri y’ibidukikije n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF batangije gahunda igamije gukusanya no kongera gutunganya amacupa ya plastiki akongera gukoreshwa indi mirimo harimo n’ibikoresho by’ubwubatsi. Iyi gahunda ndende iteganyijwe gutangizwa mu byumweru 2 biri imbere, igamije gukusanya aya macupa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Ntagengerwa Theoneste avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere iyi gahunda yo kwegeranya ibi bikoresho izahita itangirira i Kigali, ariko ikazagera mu gihugu hose kandi itange akazi ku bantu benshi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije…

SOMA INKURU