USA ubwicanyi bukomeje gufata indi sura


Muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika ubwicanyi bukomeje gufata indi sura, aho umusore w’imyaka 18 yishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde riherereye mu mujyi wa Texas.

Ni bwo bwicanyi bukomeye bubereye mu kigo cy’amashuri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2018, ubwo abana 17 bicirwaga mu ishuri riherereye mu gace ka Parkland muri Leta ya Florida.

Ni ubwicanyi bwa kabiri bubereye kandi mu kigo cy’amashuri y’incuke muri Amerika uhereye mu 2012 nyuma y’ubwabaye muri Sandy Hook i Newtown muri Connecticut.

Uwarashe bivugwa ko nawe yahise yicwa na Polisi. Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko umwicanyi yaje kumenyekana ko yitwa Salvador Ramos, ndetse ko asanzwe avuka mu gace ka Uvalde.

Ibi byaje bikurikira ubundi bwicanyi bwabaye mu minsi icumi ishize aho  abantu 10 bishwe barashwe i Buffalo muri New York.

 

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.