Inkunga yatanzwe n’Ababiligi yitezweho byinshi ku bagore n’urubyiruko


Kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bubiligi i Kigali, Bert Versmessen, hasinywe amasezerano  y’ inkunga ya miliyoni 17,6 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba azashorwa mu guhanga imirimo ku bagore n’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba.

Imirimo izahangwa ni iyo mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi.

Abagore n’urubyiruko rwo muri Kigali n’uturere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda.

Umushinga wagenewe iyi nkunga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi cy’Iterambere, Enabel n’abikorera.

Iyi nkunga yasanze indi iri muri gahunda y’imyaka ine [2019-2022], u Bubiligi bwahaye u Rwanda mu 2019, ifite agaciro ka miliyoni 120 z’Amayero.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko uyu mushinga uzafasha abagore n’urubyiruko guhanga imirimo mishya ibateza imbere ariko hakazibandwa cyane mu turere twegereye Ikiyaga cya Kivu kugira ngo babashe gukora ibikorwa bifite n’amahirwe y’isoko ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko iyi gahunda izashyigikira izisanzwe zarashyizweho mu kubakira ubushobozi urubyiruko haba mu bumenyi, guhanga imirimo n’ibindi byose bigakorwa binyuze mu bigo by’imari no kubaha ibikoresho byo gukoresha cyane cyane nk’abize imyuga.

Ati “Ikibazo cy’urubyiruko rudafite imirimo ni kigari, ku buryo tutavuga ko ibikorwa byose bihagije kugira ngo bose babone imirimo kuko n’igipimo cy’abadafite imirimo kiracyari hejuru, ariko imbaraga zirakomeza gushyirwamo.”

Yakomeje agira ati “Uyu mushinga rero uzafasha muri izo gahunda zisanzwe zirimo zo gufasha urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo bagira ibikorwa bito bihangira, gushyiraho za sositeye nto ziciriritse kugira ngo biteze imbere ariko no kubona imirimo mu buryo busanzwe haba mu nganda, ubucukuzi n’ahandi.”

Binyuze muri uyu mushinga hazahabwa imirimo mishya aho inzego zizawushyira mu bikorwa zizafasha ibigo bito n’ibiciriritse kwagura ibikorwa byabyo n’urubyiruko rugahabwa ubumenyi buzafasha ngo nirugera mu kazi rukore rutange umusaruro.

Ikindi ni uko hazabaho uburyo bw’ibiganiro n’abikorera mu nzego z’ubucukuzi, ubwubatsi n’inganda ku kuba baha akazi urubyiruko n’abagore.

Ambasaderi Versmessen yavuze ko impamvu bahisemo gutera inkunga by’umwihariko urubyiruko n’abagore ari uko bazi uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ni bo benshi haba hano mu gihugu cyangwa ahandi, ariko iyo urebye usanga badafite akazi cyangwa ubundi buryo bakoresha ngo babone imibereho cyangwa iterambere. Iyi nkunga twizeye ko izahindura imibereho ya benshi.”

Ibipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.