Muhanga: Umusirikare Yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye umusirikare wo ku rwego rwa Caporal igihano cy’imyaka 20 kubera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko. Urubanza rwabereye mu Murenge wa Nyamabuye, aho Caporal Barame Jonas ashinjwa gukorera icyaha. Urukiko rwa Gisirikare rwavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko, Caporal Barame Jonas ashinjwa, yagikoze taliki ya 03/05/2021 mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye. Urukiko ruvuga ko uyu mwana w’umukobwa akimara gusambanywa yahise ajyanwa kwa muganga i Kabgayi basanga mu myanya ndangagitsina ye arimo kuva amaraso.…

SOMA INKURU

Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntaho bakwiriye guhezwa- Gen Kazura

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura asanga abasirikare ari abenegihugu nk’abandi, bityo ntaho bakwiye guhezwa mu gihe cyose ibyo bakora biteza imbere igihugu kandi bikaba bikurikije amategeko. Ibi yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’inama Y’iminsi 3 ku mutekano w’igihugu yari imaze iminsi 3 ibera i Kigali. Ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika nicyo cyabaye icya nyuma mu byatangiwe mu nama ku mutekano w’igihugu, National Security Symposium 2022. Impuguke n’inararibonye mu by’igisirikare n’umutekano zagaragaje ko amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’inzego…

SOMA INKURU

Urubyiruko rwibukijwe aho rwakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubwo ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya, Minisitiri Dr Bizimana yarutangarije aho bakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi . Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya cyenda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yibukije…

SOMA INKURU

Idosiye ya Miss Elsa yashyikirijwe urukiko, urubanza rutegerejwe na benshi kuwa kabiri

Kuwa kane tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye  ikubiyemo ibirego bya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, urubanza rukaba ruzaburanwa kuwa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022. Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw. Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze…

SOMA INKURU

Inkunga yatanzwe n’Ababiligi yitezweho byinshi ku bagore n’urubyiruko

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bubiligi i Kigali, Bert Versmessen, hasinywe amasezerano  y’ inkunga ya miliyoni 17,6 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba azashorwa mu guhanga imirimo ku bagore n’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba. Imirimo izahangwa ni iyo mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi. Abagore n’urubyiruko rwo muri Kigali n’uturere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda. Umushinga wagenewe iyi nkunga uzashyirwa mu…

SOMA INKURU